Mantis Kivu Queen uBuranga yatangiye kwakira abifuza kwihera amaso ibyiza bitatse Ikiyaga cya Kivu
Ubwato burimo hoteli bufasha abashyitsi gutembera mu kiyaga cya Kivu ari nako basobanukirwa ibyiza bitatse u Rwanda
Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2023 – Hoteli idasanzwe, Mantis Kivu Queen uBuranga, ubu yatangiye kwakira abifuza gutembera mu kiyaga cya Kivu. Iki kiyaga gihuriweho n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kikaba gikorerwamo ibikorwa bitandukanye harimo uburobyi. Ubu bwato ni bwo bwa mbere burimo hoteli nini butangiye gukora mu Rwanda, bukazajya butembereza abashyitsi kuva mu majyaruguru bwerekeza mu majyepfo y’ikiyaga cya Kivu.
Ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bifite umwihariko utandukanye. Ubu bwato kandi bufite resitora n’akabari, “piscine” na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu kiyaga cya Kivu.
Mantis Kivu Queen uBuranga ifite umwihariko ku bifuza gutembera u Rwanda kuko niho hantu honyine mu Rwanda ushobora gutembera mu kiyaga cya Kivu, kimwe mu biyaga binini muri Afurika, wibereye muri hoteli. Mu rugendo rw’iminsi itatu, abashyitsi bazaba bafite amahirwe yo gusura ibice bitandukanye by’igihugu arinako no kumenya ibikorwa bitandukanye bihakorerwa. Abashyitsi kandi bazajya babasha gusobanukirwa indangagaciro z’ibanze za Mantis, batembere tumwe mu duce dukurura ba mukerarugendo mu Rwanda ndetse banagire uruhare mu bukerarugendo butabangamira ibidukikije,” Craig Erasmus, Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa bya Fairmont na Mantis muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Kivu Queen uBuranga iri mu mahoteli agenzurwa na Mantis, ikigo kiri mu bigize Accor , sosiyete ikomeye mu bijyanye n’amahoteli ku Isi. Iyi hoteli yiyongereye ku yandi mahoteli akomeye mu Rwanda ndetse ikaba yazanye uburyo bushya bw’ubukerarugendo mu Rwanda butari bumenyerewe arinako igira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturiye ikiyaga cya Kivu. Abagana iyi hoteli, bazajya bakora urugendo rw’iminsi itatu/amajoro abiri ndetse hari n’uburyo bwo guhitamo gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mbere cyangwa nyuma yo gusura Kivu Queen uBuranga.
Mu bindi abagana ubu bwato bazajya bakora harimo kureba uko uburobyi bwo mu Rwanda bukorwa, kureba inyoni z’ubwoko butandukanye, gukina umukino wo gutwara ubwato uzwi nka “kayaking” ndetse no gusura bimwe mu birwa biri mu kiyaga cya Kivu aribyo: Ikirwa cyitiriwe Napoleon, Ikirwa cya Teddy Bear, Ikirwa cya Monkey ndetse n’Ikirwa cy’Amahoro.
Stephane Castell, Umuyobozi ukuriye Mantis mu Rwanda yongeyeho ati: “Twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abasura u Rwanda bazaba bashobora gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse no kureba inkende n’izindi nyamaswa ziri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bitabaye ngombwa ko bakora urugendo rurerure rw’amasaha atandatu banyuze mu nzira y’umuhanda. Twishimiye kandi korohereza abagenzi kugera ku zindi hoteli za Mantis ziri mu Rwanda: Mantis Akagera Game Lodge (muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, Intara y’Iburasirazuba), Mantis Kivu Marina Bay Hotel (muri Rusizi, Intara y’Iburengerazuba) na Mantis EPIC Hotel & Suites (iherereye i Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba).”
UKO WAGERA KURI MANTIS KIVU QUEEN UBURANGA
Hari uburyo bubiri bw’inzira y’umuhanda abashyitsi bakoresha kugirango bagere kuri Mantis Kivu Queen uBuranga aribwo: i Rubavu (Gisenyi) cyangwa Rwesero (Nyamasheke).
IBICIRO N’IBIKUBIYEMO
Hoteli ya Mantis Kivu Queen uBuranga yashyizeho ibiciro ku bifuza kuyigana kuva tariki 3 Ukuboza – 9 Mutarama 2024. Wifuza gusura hoteli, wakohereza imeri kuri kivuqueen.reservations@mantiscollection.com
UKO WASABA GUSURA HOTELI
- Imeri: kivuqueen.reservations@mantiscollection.com
- Urubuga: www.mantiscollection.com/hotel/mantis-kivu-queen/
- Urubuga rwa Mantis rwo kubarizaho amakuru “the Mantis Travel Desk”, ni urubuga rufasha mu gutanga amakuru kuri ba mukerarugendo ndetse no mu gukora ingendo z’indege haba mu gihugu ndetse no hanze. Ukeneye ubufasha, wakohereza imeri kuri: traveldesk@mantiscollection.com
AHO WABARIZA AMAKURU
Ukeneye amafoto ndetse n’ayandi makuru arambuye, wakohereza imeri cyangwa ugahamagara:
- Pascale Keza, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi muri Mantis Collection Rwanda kuri Pascale.KEZA@mantiscollection.com cyangwa +250 783 237 395