IKIGO GLOBAL CITIZEN CYATANGAJE UMUHANZI UMAZE GUTSINDIRA IBIHEMBO BINE BITANDUKANYE BIKOMEYE KU ISI MURI MUZIKA BYISWE EGOT ARIBYO (EMMY, GRAMMY, OSCAR NA TONY) JOHN LEGEND AKABA N’UMUCUZI, NK’UMUHANZI MUKURU MU GITARAMO CYA MOVE AFRIKA KIZABA MU RWANDA MURI GASHYANTARE 2025.
URUHEREREKANE RW’IBITARAMO BYA MOVE AFRIKA RUZATANGIRIRA I KIGALI MU BURASIRAZUBA BWA AFURIKA, RUKOMEREZE MU BURENGERAZUBA I LAGOS MURI NIJERIYA
Move Afrika, uruhererekane rw’ibitaramo bya muzika rwa mbere muri Afurika, ruyobowe n’abahanzi mpuzamahanga, rugamije guteza imbere ishoramari ry’igihe kirekire mu bukungu no guhanga imirimo mu buhanzi ku Mugabane w’Afurika.
Intego y’ibikorwa bya Move Afrika uyu mwaka ni ugushyira imbere ubukangurambaga buyobowe n’abenegihugu bugamije guteza imbere gahunda z’ubuzima ku Mugabane w’Afurika
Move Afrika: i Kigali, ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Ibikenewe n’itangazamakuru: Wabisanga hano
New York / Kigali / Lagos, kuwa 17 Ukuboza 2024 // Uyu munsi umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi ku ntego yo guca ubukene bukabije, Global Citizen,watangaje ko umuhanzi John Legend, umwe muri bake cyane begukanye ibihembo byinshi bitandukanye birimo bine bikomeye ku Isi binzwi nka EGOT, ari we uzaba umuhanzi mukuru mu gitaramo cya Move Afrika.
Uru ruhererekane ngarukamwaka rwa muzika rugiye kubera mu Rwanda ku nshuro yarwo ya kabiri, ruteganijwe gutangira umwaka utaha. Ibi bitaramo bizazenguruka hirya no hino bizatangirira mu Burasirazuba bw’Afurika, i Kigali mu Rwanda, bikomereze mu Burengerazuba bw’Afurika i Lagos muri Nijeriya, ni nyuma yaho Nijeriya yiyongereye ku Rwanda nk’igihugu gishya kizakira igitaramo muri urwo ruhererekane.
Ibi bitaramo bya Move Afrika bizatangirira i Kigali mu nzu imenyereweho kwakira ibitaramo bikomeye ya BK Arena ku wa 21 Gashyantare, bikomereze i Lagos ahitwa Palms ku wa 25 Gashyantare 2025 .
Move Afrika, mu ntego zayo z’igihe kirekire, igamije guteza imbere ibitaramo by’uruhererekane by’umuziki mpuzamahanga muri Afrika, ubukangurambaga bw’ishoramari ry’ubukungu, guhanga imirimo no gushyigikira amahirwe yo kwihangira imirimo muri buri gihugu cyakira ibi bitaramo.
Move Afrika ni umushinga watangijwe na Global Citizen ugamije gukemura ibibazo by’ubusumbane buri ku isi, binyuze mu guhanga akazi no gushyiraho amahirwe mu bucuruzi ku babyiruka ubu ku mugabane w’Afrika, ibyo bigakorwa binyuze mu ruhererekane rw’ibikorwa bya muzika bya buri mwaka.
Ibi bikorwa bya muzika bizakoreshwa mu kwerekana ibyiza by’Afurika ku isi, biteze imbere ishoramari mu baturage, bihuze abahanzi baho, abacuruzi, ibigo ndetse n’abakozi, kandi bitange amahirwe yo guteza imbere ubumenyi n’amahugurwa mu kazi.
Mu kugaragaza ubuhangange buhanitse, Move Afrika, izaba icyitegererezo cy’ibindi bitaramo, itange ibyishimo by’akataraboneka ku bahanzi no ku bakunzi babo, igaragaze urwego rushya mu bitaramo by’uruhererekane, byongere ubwitabire ku bahanzi bo ku rwego rw’isi n’abo mu karere, binongere kandi ubushobozi bw’imijyi mu kwakira ibitaramo bikomeye mu karere.
Move Afrika izajya yongera umubare w’ibihugu igezamo ibitaramo by’uruhererekane buri mwaka, ku buryo bizaba byiyongereye ku mugabane w’Afurika mu myaka itanu iri imbere.
Ibikorwa by’umushinga Move Afrika by’uyu mwaka wa 2025, bigamije ubukangurambaga bushingiye ku baturage, buharanira iterambere rirambye n’iterambere ry’ubukungu, hibandwa cyane ku gushimangira gahunda z’ubuzima muri Afurika. Hamwe n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga, Global Citizen izasaba ibihugu by’Afurika kongera inkunga ihabwa ibijyanye n’ubuzima mu bihugu byabo, gushyira imbere ubuvuzi bw’ibanze, ubuzima n’uburenganzira bwa muntu mu by’imyororokere, kuzamura ishoramari ku isi mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima, no kugabanya ibibazo by’imari ku bihugu kugira ngo ubuzima bw’abaturage muri rusange bushimangirwe.
Amatike y’ibitaramo bya Move Afrika bizabera Kigali na Lagos yatangiye kugurishwa ku rubuga rwa moveafrika.org.kandi hasigaye make.
Ibindi bisobanuro birambuye ku byerekeye igitaramo cya Move Afrika kizaba muri Gashyantare, harimo n’uburyo bwo kubona amatike y’ubuntu binyuze mu kwifatanya na Global Citizen, bizatangazwa mu byumweru biri imbere.
Abafatanyabikorwa ba Move Afrika barimo pgLang hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).
Umuhanzi John Legend yagize ati: “Ni ishema kuri jye kandi nishimiye kuzakorera ibitaramo i Kigali na Lagos mu rugererekane rw’ibitaramo bizenguruka Afurika – Ni ibikorwa bitareba gusa ibitaramo by’akataraboneka, ahubwo binateza imbere ukwihangira imirimo ndetse bigatanga amahirwe y’imirimo, bigatuma urubyiruko rushobora gushyira imbaraga mu muziki ndetse no guhanga udushya muri Afurika”.
Yakomeje agira ati: “Afurika ihora ari igihangange mu muco ku Isi, kandi nterwa ishema no kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki w’ibitaramo muri Afurika.”
Hugh Evans, umwe mu bashinze ikigo cya Global Citizen akaba n’umuyobozi mukuru wacyo yagize ati: “Twishimiye ko John Legend, umaze igihe kinini ari Ambasaderi wacu ku isi akaba n’inshuti, ari we muhanzi mukuru mu gitaramo cya Move Afrika, mu gihe twagurira ibikorwa kuva mu Rwanda kugera muri Nijeriya.”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe uyu mushinga wa Move Afrika ugenda waguka uko umwaka utashye, intego yacu ni uguha ubushobozi abaturage ba Afurika bagifite imbaraga z’ubuto no kubashishikariza kugira uruhare mu muziki w’ibitaramo ndetse n’ubuhanzi, dushora imari mu bibizabafasha mu bihe biri imbere no mu bikorwa remezo birambye, ku buryo umugabane wa Afurika utazongerwa guhezwa mu gutegura ibitaramo by’uruhererekane.”
Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru wa RDB yagize ati: “Kugaruka kwa Global Citizen na Move Afrika mu Rwanda muri Gashyantare 2025 birashimangira intego dusangiye yo kwerekana impano nyafurika yo guhanga no guteza imbere umugabane binyuze mu myidagaduro. Twese hamwe, dufite intego yo kugira u Rwanda ihuriro ry’ibikorwa by’imyidagaduro byungukira ibihugu byose byo muri Afrika, harimo no guhanga imirimo yibanda ku rubyiruko ndetse n’ibikorwa byinjiza amafaranga.”
Igitaramo cya mbere cya Move Afrika cyabereye i Kigali mu Kuboza 2023, umuhanzi mukuru yari Kendrick Lamar, icyamamare cyatsindiye igihembo cya Grammy Award, akaba yaregukanye kandi ibihembo birimo icya Pulitzer. Uyu muhanzi azwiho gushyira imbere guhanga imirimo, amahugurwa y’ubuhanga no kwihangira imirimo mu bintu ibyo aribyo byose akora.
Iki gitaramo cyatanze imirimo ku banyarwanda barenga 1000, mu bantu bari bashinzwe kugitegura, 75% bari Abanyarwanda; ni igitaramo cyagarutsweho mu bitangazamakuru nk’icyahize ibindi byose byigeze kubaho mu Rwanda; iki gitaramo kandi cyagaragayemo abahanzi nka Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King na Bruce The 1st.
Igitaramo cya Move Afrika cya 2025, kizubakira ku bukangurambaga n’ibikorwa by’umuryango Global Citizen byabanje muri Afurika, harimo igiheruka mu Rwanda, cyabereye kuri BK Arena muri 2023; Iserukiramuco rya Global Citizen ryahawe izina ‘Mandela 100’, ryagaragayemo Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder, na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, muri 2018; hari kandi Global Citizen Live yabereye i Lagosyagaragayemo na Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage, igitaramo kikaba cyarabereye ahitwa New Afrika Shrine ya Fela Kuti muri 2021; ndetse n’Iserukiramuco Global Citizen ryabereye i Accra muri Ghana, aho ryagaragayemo Usher, SZA, Stormzy, na TEMS ryabereye ahitwa Black Star Square muri 2022.
Ku bindi bisobanuro birambuye wasura urubuga rwa: moveafrika.org .
– Iherezo –
Ibyerekeye Umuryango wa Global Citizen
Global Citizen ni umuryango mpuzamahanga uharanira ubuvugizi ku isi mu butumwa bwo guca BYIHUSE ubukene bukabije. Uyu muryango uyobowe n’imbaga y’abanyamuryango bahora bashishikaye , bakorera hamwe kandi bazi gufata ibyemezo ku bintu bibafitiye akamaro.
Uyu muryango wongererwa imbaraga n’ubukangurambaga n’ibikorwa bihuza ibihangange muri muzika, imyidagaduro, politiki rusange, itangazamakuru, abagiraneza ndetse n’amasosiyete akomeye.
Kuva iyi gahunda yatangira,, hakusanyijwe miliyari 43.6 z’Amadolari y’Amerika yegeranyijwe binyuze ku mbuga za Global Citizen, hagamijwe guhindura ubuzima bw’abarenga miliyari 1.3.
Uyu muryango washingiwe Australia muri 2008, kugeza ubu ufite abakozi bakorera i New York, Washington DC, Los Angeles, London, Paris, Berlin, Geneve, Melbourne, Toronto, Johannesburg, Lagos n’ahandi. Uwifuza kuba umunyamuryango, yanyura ku rubuga rwawo globalcitizen.org , cyangwa kuri app Global Citizen App , hanyuma akanakurikira Global Citizen ku mbuga nkoranyambaga za TikTok , Instagram , YouTube , Facebook , X na LinkedIn .
Ibireba itangazamakuru
Ibyafasha itangazamakuru wabisanga hano
Kwemerera itangazamakuru
Abanyamakuru bifuza kuzitabira no gutangaza inkuru ku gitaramo Move Afrika kizabera i Kigali kuwa 21 Gashyantare ndetse na Move Afrika kizabera i Lagos kuwa 25 Gashyantare babisaba buzuza ibisabwa hano, bitarengeje kuwa 14 Gashyantare 2025.
Twandikire
Ku bindi bisobanuro, watwandikira kuri: media@globalcitizen.org